Wednesday, March 30, 2016

Inkomoko y’Inyambo z’ i Rwanda.

Inkomoko y’Inyambo z’ i Rwanda.

Amateka y’u Rwanda, agaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwari bushingiye ku buhigi, ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’inka. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo k’abanyarwanda. Kugirango tumenye byinshi ku nyambo reka dusubire inyuma mu mateka turebe inkomoko y’inka n’agaciro kazo mu rwanda rugari rwa gasabo.

Inka z’Inyambo
Bakundukize Norbert , umushumba mu karare ka Nyanza yadutangarije ko inkaya yageze mu rwanda ubwo umwami yarambagiraga hamwe n’abari bamugaragiye bakabona inyamanswa ifite ubwoya iri kumwe n’akana kayo maze umwami ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora nuko nuko kuva ubwo ihabwa izina ry’ inka.
Ibi kandi byenda guhura neza n’ibyo dusanga ku mpapuro za mbere z’igitabo cy’umwanditsi n’umuhanga w’umunyarwanda Alexis Kagame yise Inganji Karinga. andi makuru kandi avuga ko inka zaba zarageze mu Rwanda ziturutse mu duce tw’indorwa, umutara ndetse na karagwe.
kera mu Rwanda hari amoko abiri y’inka: ubwoko bwa mbere bwari ubw’inka zari zubashywe ku rwego rwo hejuru zitwaga Inyambo, n’izindi zisanzwe umwami yeguriraga ingabo zikitwa inkuku.
Inkuku zarangwaga n’umubyimba muto ndetse n’amahembe magufi bitandukanye n’inyambo zirangwa n’amahembe maremare, umubyimba mugari ndetse zikaba ndende. Uko zari ziteye na magingo aya biziharira ubwiza no kugaragara neza kuzibonye wese.
Kuva zikivuka , inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza. Izi nka ariko si umwimerere w’u Rwanda kuko zizwiho kuba zaragaragaye mu Rwanda ku ngoma ya Kirima Rugwe.
Mu nyandiko ye yasohotse mu 1939, umwanditsi Sandarat avuga ko Inyambo zaba zikomoka mu Bunyoro , ni agace k’uburengerazuba ka Uganda aho zari zorowe n’Abakama bayoboraga ubwami bwa bunyoro.
Muri iyi nyandiko Sandarat akomeza avuga ko banyoye amata yazo bagapfa maze abanyoro bagahita bohereza inyambo mu gace ka ankore, abagabe bari abami ba Ankore nabo banyoye amata y’inyambo nabo baza gupfa hanyuma niko kuzohereza i karagwe, igice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzaniya cyari gituwe n’abanyambo.
Umwami wa karagwe amaze kumenya amakuru yazo yanze ko ziguma mu gihugu cye maze abanyambo bazirongora bazerekeza ku nkiko z’u Rwanda. Umwami w’ u Rwanda yakiriye inyambo ariko arahira kutazanywa amata yazo. Uko niko inyambo zageze mu Rwanda.
Amashyo y’inyambo amaze kugwira mu Rwanda , umwami Yuhi Mazimpaka yaciye iteka ry’uko nta muturage uzongera korora inyambo, maze kuva ubwo inyambo zihinduka inka z’ibwami.
Mu gitabo cye   kindi yise Amazina y’ inka, umwanditsi Alexis kagame agaragaza ibice bine by’ibangurira kugirango hazavuke inyambo yuzuye.

Igice cya mbere bafataga inka z’inkuku zikabangurirwa ku mfizi y’inyambo , izivutse zikitwa ibigarama , ubwa kabiri bagafata ibigarama bakabanguriza ku mfizi y’inyambo izivutse zikitwa imirizo, imirizo yabangurirwa ku mfizi y’inyambo ikabyara inkerakibumbira, inkerakibumbira yabangurizwa ku mfizi y’inyambo ikabyara inyambo y’ingegene ariyo yabaga inyambo yuzuye.
Iyo uvuze ibihogo n’amagaju ku nka abenshi muri iki gihe bumva amabara yazo, nyamara mu Rwanda rwa kera aya mabara yasobanuraga inkomoko y’izo nka. Amagaju yitirirwaga inka zose zaturukaga hanze y’u Rwanda, naho ibihogo zikaba inyambo zorerewe mu Rwanda .
Mbere y’umwaka wa 1750, nibwo hadutse umuhango wo kurwanisha ibihogo n’amagaju binyuze mu mazina yazo aho hatoranywaga inka imwe mu bihogo n’indi mu magaju maze abisi bazo bazisingizaga, bakazirata irushije indi ubwiza ikaba iratsinze.
Mu Rwanda kandi, inka zabaga zigabanije mu matsinda azwi nk’imitwe y’inka , buri mutwe w’inka wabaga ufite umutwe w’ingabo bibangikanye.
Bitandukanye n’izindi nka , inyambo zororwaga kandi zigacungwa ku buryo bwihariye. Nkuko tubisanga mu gitabo cy’umwanditsi Jean Nepomscene Nkurikiyimfura, urwego rwa mbere ku ruhererekane rw’inzego zacungaga inyambo rwari rukuriwe n’umwami hamwe n’umutware w’ingabo wari ukuriye ya mitwe y’inka twavuze hejuru.
Urwego rwa kabiri rwari rukuriwe n’umutware w’inka, umutware w’inyambo hamwe n’umutahira. Urwego rwa nyuma rugacungwa n’umubwiriza wari ushinzwe gutangaza ibikenerwa mu kwita ku nka, abafatankoni bari bashinzwe kugeza inka mu rwuri, kuzicunga no kuzicyura ndetse n’abarenzamase barazikukiraga, bakazisasira ndetse bakita no kuzazo.
Igihe umwami yabaga arambagiye ku musozi runaka yagombaga kumurikirwa inyambo. Mu kuzimurika habanzaga amashashi, agakurikirwa n’amariza hagaheruka amajigija atatse amasaro zose zigatambuka uko zabaga zaratojwe kuva zikiri inyana.
Izi nyambo uko zamurikirwaga umwami, iyahigaga izindi mu bwiza no gutambuka yahitaga ihabwa izina ry’inyamibwa.
Dusubiye inyuma mu mateka y’inka mu Rwanda, habagaho umuhango ukomeye wo kwita inyambo amazina wakorwaga n’abahanga b’icyo gihe bitwaga abisi. Ibi birori byabaga bigenewe inyambo gusa kuko inkuku zari zigenewe indirimbo zisanzwe zizwi nk’amahamba.
Ubwiza bw’izi nyambo, ubwitonzi, gutambuka neza, n’amahembe yazo ateze neza byaje kwinjira mu mbyino gakondo z’abanyarwanda aho usanga gutega maboko kw’ababyinnyi byaba bihuye neza no kwigana amahembe y’inyambo ndetse no gutambuka kwazo bigaragarira mu mbyino z’abakokbwa zizwi nk’imishayayo n’ikinyemera.
Si ibyo gusa kandi nkuko twabivuze tucyanzika iki cyegeranyo, uyu munsi usanga hari abantu bitiriwe inyambo nkuko bitirirwaga inka muri rusange aho amazina nka Munyambo, kanyamibwa, Nyiranyamibwa n’ayandi ahabwa abana kubera ubwiza n’ubwitonzi bw’inyambo.
Mu kwanzura twababwira ko inyambo zitakiri izo kumurikwa gusa ngo bigaciraho kuko magingo aya ziri mu bintu bigira uruhare mu kuzamura ubukungu b’igihugu biciye mu gukurura ba mukerarugendo. Uretse n’ibyo kandi amateka y’izi nyambo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye kandi bifatika by’umurage gakondo w’abanyarwanda byibutsa vuba amateka n’imigenzo yo mu Rwanda rwa kera nkuko abagera mu rukari babyibonera.

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

Ubukungu bw’amateka n’umurage by’igihugu ni ibintu by’ingirakamaro cyane biranga abaturage b’icyo gihugu ku isi. U Rwanda  rufite amateka menshi ahera mu gihe cy’ingoma ya cyami,mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yaho, ayo mateka akaba  yaramaze igihe kirekire atitabwaho ngo akurure abakerarugendo b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga,bityo binjize amafaranga kandi bamenye umuco w’Abanyarwanda.
Kuva muri 2007, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwita ku ngoro n’ahantu ndangamurage ishyiraho Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) nk’uburyo bwo kongera guha agaciro amateka n’ibiyaranga, aribyo ubutegetsi bwa gikoroni  bwaharaniye gusenya mu Rwanda kugira ngo babone uko bategeka abanyarwanda.
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, aho ni mu ntara y’amajyepfo muri kirometero132 uvuye i Kigali mu murwa mukuru. 
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda ni imwe mu ngoro esheshatu zigize Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
Iyi ngoro yubatswe mu 1987 ubu akaba ari imwe mu ngoro zo muri Afurika zirusha izindi kumurika ibijyanye n’amateka y’imibereho y’abaturage. Ifite ibyumba birindwi bimuritsemo ibigaragaza amateka, imibereho, ubuhanzi n’ubugeni, ndetse n’ibisigaratongo bifasha abayisura kumenya neza umuco  n’imibereho y’Abanyarwanda.

Icyumba cya mbere gihubiyemo ibijyanye n’ibihe by’u Rwanda na Afurika mu Isi , Geography y’u Rwanda, imiterere y’ubutaka, isuri, ibimera, ibihe, abaturage n’ururimi rw’Ikinyarwanda
Icyumba cya kabiri: Ibikorwa by’ubukungu, ubworozi( isindi, inkoni y’umwungeri, uruyonga, ibicuba, ishongero n’imizinga) , ubuhinzi (ikidasesa bakoreshaga banika amasaka, amasuka (inshikazi bakoreshaga bahinga ahoroshye n’inkonzo bakoreshaga bahinga ahakomeye, ibitebo, uruhoro, ishoka, agatonga)  , ubuhigi, uburobyi, ibiribwa, uburyo bwo gutwara ibintu n’abantu no gucana umuriro n’ibigega byo guhunikamo imyaka.
Icyumba cya gatatu: Ububumbyi, ububajiji, ububoshyi, uruhimbi (ibisabo, injishi, inzindaro:umufuniko w’igisabo), ibibindi, inzabya, inkano, inkangara, uducuma, intamati, imbazo, umuhoro, urukoto (bakoreshaga bagura inda y’icyansi).
Icyumba cya kane: inzu ya Kinyarwanda n’ibikoresho bakoreshaga mukuyubaka (bita inzu ya Huberiti Ngenzi)
Icyumba cya gatanu: imyambaro (uruyonga: imivumu n’imigwegwe, impuzu: ibishishwa by’igiti cy’umuvumu, imyitero: impu z’inyamaswa, ingobyi: uruhu rw’intama, inshabure, inkindi,ikinyita n’inkanda: uruhu rw’inka) , intwaro gakondo: amacumu, imyambi n’ibindi , imitako n’imitamirizo, imikino: kumasha, gutera icumu, gutera uruziga, igisoro no gusimbuka urukiramende ( amayugi, umwirongi, umuduri,iningiri, ingoma y’ishakwe, inyahure, ibihumurizo n’impuma) , uruhererekane rw’abaperezida [perezida Mbonyumutwa Dominique: 21/01-24/9 1961, Kayibanda Gregoire 25/9/1961-5/7/1973, Habyarimana Juvenal 05/7/1973-06/04/1994, Theodor Sindikubwabo 09/4-03/07/1994, Pasteur Bizimungu 19/7/1994-03/7/2000 na Perezida Paul Kagame 22/04/2000 kugeza ubu]. Imyambaro y’intore(umugara, igikubwe, inkomo, igitako, inkindi, amayugi, ingangara, ingabo z’intore)
Icyumba cya gatandatu: ibihe mbanziriza mateka, (pre-Histoire), ubucuzi, umuryango (Insika, inyegamo, inkangara, ibiseke, inkono) , imihango ndengakamere (super nature): kwambaza nyabingi, kubandwa ryangombe, no kuragura, amateka ya vuba, ingoma z’ingabe ( Nanga u Burundi, Rwagagaza na Bubarure)  n’umusezero w’umwami (imva) iyo bamutabarizaga (kumuhamba) bamutabarizaga nibye byose. (Ikitabashwa:ingobyi, kuremereza: guheka, Kurambagira: gutembera).
INMR ikora ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abana bakiri bato batagize amahirwe yo gukomeza amashuri imyuga itandukanye (traditional training center) irimo ububumbyi, ububoshyi, gukora cartes postales, gutunganye amasaro no mugihe cyo kuruha bakaba babibutsa imikino gakondo.

Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere

Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere


Imyambarire yo mu Rwanda
Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere
Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo bororaga n’izo  mu nyamaswa bahigaga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu. Ubu imyambaro ikoze mu bitambaro tubona kuri iki gihe yadutse mu Rwanda izanywe n’abazungu.
Muri rusange, abana bato ntibambaraga. Hagati y’imyaka irindwi n’umunani ni bwo batangiraga kwambara. Icyo gihe bambaraga imyambaro ikoze mu butumba bw’insina akenshi babaga bikoreye ubwabo yitwa uruyonga. Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa kurwitera.
Guhera ku myaka 16 na 17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu, naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita ikinyita.
Ariko, abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende bita indengera. Uwo mwenda witwaga ishabure.
Witegereje, ishabure ntiyambikaga neza uyambaye, kuko yari igizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.
Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera cyangwa bagakenyera gusa. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu. Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko wabaga uriho inzaratsi.
Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi ugereranyije n’iz’abagore.
Na none ariko, hari ubwo abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwaumukane. Wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga upima nka cm 30 z’uburebure uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo.
Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo. Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwaingobyi.

Imirishyo y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Imirishyo y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Imirishyo y’ingoma ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».
1.Itonde ry’imirishyo
1.Agatimbo cyangwa se Umutimbo : Ni umurishyo wabamburaga ukanabikira
2.Agasiga : Umurishyo wiganjemo ibitego byibutsa amarere y’icyanira.
3.Ibihubi : Umurishyo wajyanaga n’imihango y’ubwiru
4.Ibitego : Umurishyo w’umuriri n’umukarago mwinshi
5.Ikimanura : Umurishyo w’Ishakwe n’Inyahura,utera Ishakwe ,ugasohoka Inyahura
6.Ikirushya : Umurishyo w’inkubiri usobetse nk’umutako w ‘ « Ikirushya»
7.Imirindi : Umurishyo w’impambara z’ingabo zitabaye
9.Inege : Umurishyo w’umwiyereko w’Ingabo
10.Inyanja : Umurishyo usuma nk’umuvumba w’amazi magari
11.Tubarushumwami : Umurishyo wibutsa itsitsurana ry’i Gisaka n’u Rwanda
12.Turatsinze : Umurishyo w’ivuga ry’amacumu
13.Umugendo : Umurishyo ujyana n’intambwe
14.Umukarago : Umurishyo ugwije impirita y’umuriri
15.Umurango : Umurishyo –kirango cy’umutagara
16.Umusabangoro : Umurishyo w’Inkarati z’Imparamba
17.Umusambi : Umurishyo usabagira Busambi
18.Umusuko : Umurishyo ushyidikana Igihubi
19.Umuterero : Umurishyo usoza Imirindi ugahereza Agasiga
20.Urukina : Umurishyo wicunda nk’Umwebeya
21.Uwabeza : Umurishyo w’umushagiriro (umushayayo )
22. Zigezikaragwe : Umurishyo uganisha ku matabaro y’ i Karagwe,wahimbwe na Nyamigezi w’i Karagwe k’Abahinda. Zigezikaragwe ni umurishyo w’imbaraga urarura amajwi y’ingoma ,ujya hose kereka mu Gasiga niho utajya no mu Kirushya.
2. Inkomoko y’imirishyo y’ingenzi
1.Umutimbo: Umutimbo w’Abahanika bita Agatimbo, ni Umurishyo wo ku ngoma ya Rwabugiri. Abatimbo bari baziritse ukwezi, baza gusonza ikiraro cyavuyue,bajya guhaha. I Bwami babashatse ntibaboneka. Uwasigaye abahamagara adonda ku ngoma, atimbagura. Maze Sebiroro wa Mushabari umutimbo wo ku Mukingo,ahimbirako Umutimbo.
Kuva ubwo Umutimbo ukabambura ,ukabikira,mu kigwi cy’Igihubi cyabamburaga kikabikira,ku ngoma za kera.Muri ibi bihe by’ubu. Umutimbo ubimburira indi mirishyo nk’intabaza yayo. Umutimbo w’Abahanika ariwo “Agatimbo” ujya kuvuga nk’uw’Abaroro n’Abakaraza, uretse Agatimbo Inyahura yako imamata inihiriza Inumvu iyo inumvura
“Iyo Ishakwe itimbaguye, Inyahura iranumvura igatanga inkuru, Ingoma zigasukana umusuko w’Igihubi n’Urukina. Bikitwa : “UMUSUKO”. Iyo Ingoma zisutse ,baherako batera UMURANGO ,ukaba Umurishyo uranga umuririr w’imirishyo n’impirita yAbiru.”
2.Imirindi :Imirindi iri ukubiri :Hari imirindi y’Abakaraza yahimbwe na Nyiringondo wo mu Kabagali.Hakaba n’imirindi y’Imihanika yahimbwe n’Abahanika aribo Biru bo kwa Mushushwe se wa Btsinda.Ariko ,ari Abaroro.ari Abakaraza ,ari n’Abahanika ,bose bavuza Imirindi y’Imihanika.
3.Agasiga :Agasiga ni Umurishyow’ibitego uvuzwa ku ntambwe zisuma zebeya ,wahimbiwe i Gaseke ho mu Rurobwe kwa Cyilima.Agasiga kahimbwe na Nyampeta ,Umukaraza wo mu Kabagali.Hajaba hariho Udusiga tw’amoko abiri :
4.Agasiga ko hasi :Inyahura zugakuranwaho ku rusoba rw’ibitego zikirigita Ibihumurizo,nabyo ariko byiyamirira binihira
5.Agasiga ko hasi :Kavugira mu mirishyo isatira ibicu nk’icyanira kibyinira mu birere ,kagatungira mu kintu cy’agahuriko
6.Ikirushya: Ikirushya ni umurishyo wAbakaraza ,ushyushya urugamba .Abakaraza bari mu mutwe w’ingabo zo mu Kabagali ,bari bene Nyamutege. Nibo bakuraga Gicurasi. Umutware wabo yari Rurikanga akaba ari nawe uzirikisha kwa Cyilima ku Ngabe-Kalinga. Rurikanga yaje gusimburwa na Mukomangando wasimbuwe na Sezibera ,umutware wa nyuma w’Umutege mwene Nyabirungu. Ikirushya cy’Abakaraza cyahimbwe na Seruryenge Umukaraza wo mu Kabagari.
7.Inyanja: Inyanja ni Umurishyo wo gukuramo .Uvuzwa bebeya nk’Intore basuma bakura Umusomyo nk’abasare ,bayitambuka. Inyanja yahimbwe ku rupfu rwa Rwabugili watangiye klu Kivu cy’i Nyamasheke atabarutse i Bunyabungo ku Muhindo w’1895. Inyanja yahimbwe na Muramutsa wa wa Kingali cya Rukumbi w’iNyabitare mu Butandura.
8.Ikimanura :Umurishyo w’Ikimanura witiriwe Ibimanuka byamanukiye i Rurunga na Gasabo bikima ingoma y’Abasinga .Ikimanura ni Umurishyo w’Imihigo usohoka abahanga b’Inyahura.Wahimbwe na Muhombo w’Umukaraza wo mu Kabagali. Mu Kimanura Ishakwe iterera Inyahura Zigezikaragwe, Inyahura ikayisohoka ku Ngoma zose yibanda ku Nyahura no ku Numvu.
9.Inege : Kuzinga Inege ni ukwiyereka ingoma. Abiru baba baremye ingamba ebyiri, bakavuza Umugendo w’Inege. Urugereko rukawuvugiriza mu ngamba rwebeya,abandi bakawusohoka n’ingoma mu minwe bazibyinisha muzunga. Bakavunura bagana abasigaye ku rugereko ,bakava muri wa Mugendo w’Inege batungisha Inyanja.
Inege yakomotse kuri Bihubi bya Mbonyimbuga wo ku Gikomero ku Ngoma ya Musinga.Gakenyeri w’iNyarurama na Ntongwe yari umuhanga w’Inege .Yazingaga Inege yicaye ku ntebe y’inyarwanda, cyangwa akayizinga ashinze amano ku ntebe. Nyuma uwitwaga Kibihira akajya yereka Abiru b’i Shyogwe ibyo yakomoye kuri Gakenyeri .Inege bayimenya batyo. Mu magambo avunaguye:
Ingoma zibanza Ishakwe ivuza Umutimbo.Bikaba ari ugutimbura.Inyahura ikanumvura Zigasuka.Zasuka bagatera Umurango.Hagakurikiraho Imirindi n’Umutetero,kugirango bahindurire Agasiga.Bakarindimura Agasiga ,ako hasi n’ako hejuru.Bagashyiramo Ikirushya .Ikirushya kikajyamo Inyanja .Ariko bayisuma.Inyanja yavamo bagashyiramo Ikimanura.Bagatungisha Inyanja.Uko niko imirishyo yakurikiranaga mu kuvuzwa.
I Gaseke ho mu Rutobwe niho hari Inteko y’Isuzumiro ry’Imirishyo ikagengwa na Rwiyamwa rwa Senyamisange ,akaba ariwe ucagura imirishyo agasopbanura imyiza akayishyira ukwayo,idahwitse akayigaya nyijye mu ruhame ikavuzwa n’Ibiyoranyundo . 

AMAZINA Y'INKA

Umuco wo kumara amavuta


Kumara amavuta: Umwe mu mihango yahuruzaga abasore bajya kumviriza ibibera mu buriri

Mu muco wa cyera iyo umusore yajyaga gushyingirwa ,ababyeyi be bamuhitiragamo umugeni,maze mu ijoro rimwe bakamumuzanira iwe mu rugo.
Hagati ye n’umugeni bamuzaniye nta wabaga aziranye n’undi, n’iyo byabagaho byabaga gake cyane.
Kugira ngo umusore abashe gutera akabariro,cyane ko bwabaga ari bwo bwa mbere, byamusabaga ingufu nyinshi kugira ngo abanze kunaniza umukobwa.
Kuri ubu bisa nk’aho twabyita gufata ku ngufu, kuko umukobwa yabaga yabyanze maze umusore agahatiriza akoresha ingufu kugeza igihe umukobwa ananiriwe maze umusore akabona kwiha akabyizi.
iyo umukobwa yamaraga kugera mu rugo rw’uwo musore yitotobekaga amavuta y’inka umubiri wose kugira ngo ubwo umusore aza kumukoraho agira ngo arye ubukwe anyerere ntabashe kumushyika.
Umusore nawe yafataga akungo k’ivu kugira ngo ajye asiga umukobwa bityo agabanyuke kunyerera umusore abone uko amufata bimworoheye.
Byabaga ngombwa ko bakirana ari byo bitaga “Kumara amavuta” byashoboraga kumara igihe kirekire hafi n’icyumweru, bitewe n’imbaraga z’umusore.
Umusore w’inyaryenge yashakaka undi musore, maze we akabanza kwihisha mu cyumba,umukobwa akabanza gukirana nawa musore wundi maze yaba amaze kunanirwa yenda kugera ku ngingo y’urugo, nyir’ubwite akabona akaza bagakirana akanya gato, umukobwa akaba arananiwe.
Uyu muhango wabaga hari n’abandi basore baje kumviriza,muri icyo gihe abandi babaga barimo kugirana abandi babaga bari ku idirishya babanze amatwi.
Babaga batota umuhungu uko abigenza kugira ngo agaragaze ko ari umugabo rimwe na rimwe bamwe bakazana urwego bakuriraho bagira ngo barebe uko biza kugenda.
Kuri ubu ariko bigaragarea ko uyu muhango wahutazaga uburenganzira bw’umusore ndetse n’umukobwa kuko umusore yari yemerewe kurya ubukwe kandi ukabangamira umukobwa aho yashakaga umusore atazi atanakunze, kurongorwa bikaba byari nko kumusambanya ku gahato.

Menya Ibyivugo by'abagabo b'intwali

Ibyivugo by'abagabo b'intwali (III)


1.Ndi Minega icyaha induru Rubabaza igitero,
Inyamibwa y'abankunda
Rwema rw'umutwe ndi ingenzi ibamenera.

2.Ndi Minega idasa n'impunzi, intambara isezeye abayisalika,
Rwamwaga nsezera ingabo.

3.Ndi Minega ya Rubimbulirangabo, sintiya gukotana ikobe livuze.

4.Ndi Minega ya Rugambwa, ndi rukanika abo ndusha kuba umutwe.

5.Ndi Mutarugera wa Rugina, ishyanga mpagomwa umusore.

6.Ndi Mvutaguranamitali ya Rutamu rw'isabutanga,
Uwo abatware bakundira icyusa,
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

7.Ndi Ngoga ihanikira abatinyi, abatali aho rukomeye bakubirwa inyuma.

8.Ndi Ngoga ya Rugango, urugangazi mpindana umwaga.

9.Ndi Nkubito ilirimbwa ku iteme ya Rutanguranwashyaka,
Ndi ruti rwemeye amahina,
Ndi Ngoga bavuga imbaraga ya Rubabazandongozi.

10.Ndi Nyamuhurura bahunga, wa Ruhozamihigo, ndi Ruboneza ayera ibirenge.

11.Ndi Nyamukabukira ilidahemba, lyajya guhemba ligahetura.

12.Ndi Nyamutikura inshuro ibigembe wa Rugemanduru,
Umugirwa w'urugamba narukenesheje banyaga Inyagirabahizi.

13.Ndi Rudacogozwa n'abafozi, nikingiye ingabo itanyeganyega.

14.Ndi Rudakenga bavuga imihigo, rutaganira nsumba ibigarama,
Inkebamugabo ya Bigaga, narashwe mu biganza mvuna igaju lya Munana.

15.Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe,
Imfizi irwana ishyaka, ishyanga, baranyifuza,
Ngo ndi Milindi imenera ingabo.

16.Ndi Rugaragara urugamba rukomeye,
Ndi rusesa igitero igitondo kigatangaza.

17.Ndi Rugaragara mu z'imbere, rushinguka mu z'inyuma,
Ruterabwoba, Sebuharara Nkombe ya Rugina
Nimanye inka mu nkoko, inkomere zinyita Rugina.

18.Ndi Rukanika amakuza, ndi Nyilimbaraga y'ishyaka,
Ishyanga ntibaranshira amakenga,
Ndi inshongore ikaraga ababisha, ndi ruti rutavaruka n'amahanga.

19.Ndi Rukelikibaye amasonga abaliriza iyo bicika.

20.Ndi Rusakara nkubita inshuro rwa Ngabo nziza,
Niciye ku cy'ihubi, abahungu bahurura bantabaye,
Nkitwa inkerarugamba itagamburura mu mihigo.

21.Ndi Ruti rutavaruka n'amahanga, abo mu mutwe wacu baranyifuza,
Ngo yaje Rukabu bisunga isonga batijana.

22.Ndi Rutinywa rutima intambara igicuza, ndi icyaga kibageruza.

23.Ndi Rwamamara mu ntambara,
Rwa Mutagisha imitwe y'imenerarugamba,
Iyo nzilimo ntizikubana ngungiza amahina.

24.Ndi Rwema rw'abahizi, rwogezwa n'abagabo rwa mucurankumbi,
Abanyamahanga bangize indahiro.

25.Ndi Rwigerezaho intwali zisalitse,
Ndi nyamuca aho batinya wa Rubuza imanzi gutabara,
Ndi ruti ruhorera abishwe n'imyambi.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki