Imirishyo y’ingoma mu Rwanda rwo hambere
Imirishyo y’ingoma ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».
1.Itonde ry’imirishyo
1.Agatimbo cyangwa se Umutimbo : Ni umurishyo wabamburaga ukanabikira
2.Agasiga : Umurishyo wiganjemo ibitego byibutsa amarere y’icyanira.
3.Ibihubi : Umurishyo wajyanaga n’imihango y’ubwiru
4.Ibitego : Umurishyo w’umuriri n’umukarago mwinshi
5.Ikimanura : Umurishyo w’Ishakwe n’Inyahura,utera Ishakwe ,ugasohoka Inyahura
6.Ikirushya : Umurishyo w’inkubiri usobetse nk’umutako w ‘ « Ikirushya»
7.Imirindi : Umurishyo w’impambara z’ingabo zitabaye
8.Indamutsa : Umurishyo uririmba « Indamutsa »
9.Inege : Umurishyo w’umwiyereko w’Ingabo
10.Inyanja : Umurishyo usuma nk’umuvumba w’amazi magari
11.Tubarushumwami : Umurishyo wibutsa itsitsurana ry’i Gisaka n’u Rwanda
12.Turatsinze : Umurishyo w’ivuga ry’amacumu
13.Umugendo : Umurishyo ujyana n’intambwe
14.Umukarago : Umurishyo ugwije impirita y’umuriri
15.Umurango : Umurishyo –kirango cy’umutagara
16.Umusabangoro : Umurishyo w’Inkarati z’Imparamba
17.Umusambi : Umurishyo usabagira Busambi
18.Umusuko : Umurishyo ushyidikana Igihubi
19.Umuterero : Umurishyo usoza Imirindi ugahereza Agasiga
20.Urukina : Umurishyo wicunda nk’Umwebeya
21.Uwabeza : Umurishyo w’umushagiriro (umushayayo )
22. Zigezikaragwe : Umurishyo uganisha ku matabaro y’ i Karagwe,wahimbwe na Nyamigezi w’i Karagwe k’Abahinda. Zigezikaragwe ni umurishyo w’imbaraga urarura amajwi y’ingoma ,ujya hose kereka mu Gasiga niho utajya no mu Kirushya.
2. Inkomoko y’imirishyo y’ingenzi
1.Umutimbo: Umutimbo w’Abahanika bita Agatimbo, ni Umurishyo wo ku ngoma ya Rwabugiri. Abatimbo bari baziritse ukwezi, baza gusonza ikiraro cyavuyue,bajya guhaha. I Bwami babashatse ntibaboneka. Uwasigaye abahamagara adonda ku ngoma, atimbagura. Maze Sebiroro wa Mushabari umutimbo wo ku Mukingo,ahimbirako Umutimbo.
Kuva ubwo Umutimbo ukabambura ,ukabikira,mu kigwi cy’Igihubi cyabamburaga kikabikira,ku ngoma za kera.Muri ibi bihe by’ubu. Umutimbo ubimburira indi mirishyo nk’intabaza yayo. Umutimbo w’Abahanika ariwo “Agatimbo” ujya kuvuga nk’uw’Abaroro n’Abakaraza, uretse Agatimbo Inyahura yako imamata inihiriza Inumvu iyo inumvura
“Iyo Ishakwe itimbaguye, Inyahura iranumvura igatanga inkuru, Ingoma zigasukana umusuko w’Igihubi n’Urukina. Bikitwa : “UMUSUKO”. Iyo Ingoma zisutse ,baherako batera UMURANGO ,ukaba Umurishyo uranga umuririr w’imirishyo n’impirita yAbiru.”
2.Imirindi :Imirindi iri ukubiri :Hari imirindi y’Abakaraza yahimbwe na Nyiringondo wo mu Kabagali.Hakaba n’imirindi y’Imihanika yahimbwe n’Abahanika aribo Biru bo kwa Mushushwe se wa Btsinda.Ariko ,ari Abaroro.ari Abakaraza ,ari n’Abahanika ,bose bavuza Imirindi y’Imihanika.
3.Agasiga :Agasiga ni Umurishyow’ibitego uvuzwa ku ntambwe zisuma zebeya ,wahimbiwe i Gaseke ho mu Rurobwe kwa Cyilima.Agasiga kahimbwe na Nyampeta ,Umukaraza wo mu Kabagali.Hajaba hariho Udusiga tw’amoko abiri :
4.Agasiga ko hasi :Inyahura zugakuranwaho ku rusoba rw’ibitego zikirigita Ibihumurizo,nabyo ariko byiyamirira binihira
5.Agasiga ko hasi :Kavugira mu mirishyo isatira ibicu nk’icyanira kibyinira mu birere ,kagatungira mu kintu cy’agahuriko
6.Ikirushya: Ikirushya ni umurishyo wAbakaraza ,ushyushya urugamba .Abakaraza bari mu mutwe w’ingabo zo mu Kabagali ,bari bene Nyamutege. Nibo bakuraga Gicurasi. Umutware wabo yari Rurikanga akaba ari nawe uzirikisha kwa Cyilima ku Ngabe-Kalinga. Rurikanga yaje gusimburwa na Mukomangando wasimbuwe na Sezibera ,umutware wa nyuma w’Umutege mwene Nyabirungu. Ikirushya cy’Abakaraza cyahimbwe na Seruryenge Umukaraza wo mu Kabagari.
7.Inyanja: Inyanja ni Umurishyo wo gukuramo .Uvuzwa bebeya nk’Intore basuma bakura Umusomyo nk’abasare ,bayitambuka. Inyanja yahimbwe ku rupfu rwa Rwabugili watangiye klu Kivu cy’i Nyamasheke atabarutse i Bunyabungo ku Muhindo w’1895. Inyanja yahimbwe na Muramutsa wa wa Kingali cya Rukumbi w’iNyabitare mu Butandura.
8.Ikimanura :Umurishyo w’Ikimanura witiriwe Ibimanuka byamanukiye i Rurunga na Gasabo bikima ingoma y’Abasinga .Ikimanura ni Umurishyo w’Imihigo usohoka abahanga b’Inyahura.Wahimbwe na Muhombo w’Umukaraza wo mu Kabagali. Mu Kimanura Ishakwe iterera Inyahura Zigezikaragwe, Inyahura ikayisohoka ku Ngoma zose yibanda ku Nyahura no ku Numvu.
9.Inege : Kuzinga Inege ni ukwiyereka ingoma. Abiru baba baremye ingamba ebyiri, bakavuza Umugendo w’Inege. Urugereko rukawuvugiriza mu ngamba rwebeya,abandi bakawusohoka n’ingoma mu minwe bazibyinisha muzunga. Bakavunura bagana abasigaye ku rugereko ,bakava muri wa Mugendo w’Inege batungisha Inyanja.
Inege yakomotse kuri Bihubi bya Mbonyimbuga wo ku Gikomero ku Ngoma ya Musinga.Gakenyeri w’iNyarurama na Ntongwe yari umuhanga w’Inege .Yazingaga Inege yicaye ku ntebe y’inyarwanda, cyangwa akayizinga ashinze amano ku ntebe. Nyuma uwitwaga Kibihira akajya yereka Abiru b’i Shyogwe ibyo yakomoye kuri Gakenyeri .Inege bayimenya batyo. Mu magambo avunaguye:
Ingoma zibanza Ishakwe ivuza Umutimbo.Bikaba ari ugutimbura.Inyahura ikanumvura Zigasuka.Zasuka bagatera Umurango.Hagakurikiraho Imirindi n’Umutetero,kugirango bahindurire Agasiga.Bakarindimura Agasiga ,ako hasi n’ako hejuru.Bagashyiramo Ikirushya .Ikirushya kikajyamo Inyanja .Ariko bayisuma.Inyanja yavamo bagashyiramo Ikimanura.Bagatungisha Inyanja.Uko niko imirishyo yakurikiranaga mu kuvuzwa.
I Gaseke ho mu Rutobwe niho hari Inteko y’Isuzumiro ry’Imirishyo ikagengwa na Rwiyamwa rwa Senyamisange ,akaba ariwe ucagura imirishyo agasopbanura imyiza akayishyira ukwayo,idahwitse akayigaya nyijye mu ruhame ikavuzwa n’Ibiyoranyundo .
No comments:
Post a Comment