Wednesday, March 30, 2016

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

Ubukungu bw’amateka n’umurage by’igihugu ni ibintu by’ingirakamaro cyane biranga abaturage b’icyo gihugu ku isi. U Rwanda  rufite amateka menshi ahera mu gihe cy’ingoma ya cyami,mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yaho, ayo mateka akaba  yaramaze igihe kirekire atitabwaho ngo akurure abakerarugendo b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga,bityo binjize amafaranga kandi bamenye umuco w’Abanyarwanda.
Kuva muri 2007, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwita ku ngoro n’ahantu ndangamurage ishyiraho Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) nk’uburyo bwo kongera guha agaciro amateka n’ibiyaranga, aribyo ubutegetsi bwa gikoroni  bwaharaniye gusenya mu Rwanda kugira ngo babone uko bategeka abanyarwanda.
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, aho ni mu ntara y’amajyepfo muri kirometero132 uvuye i Kigali mu murwa mukuru. 
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda ni imwe mu ngoro esheshatu zigize Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
Iyi ngoro yubatswe mu 1987 ubu akaba ari imwe mu ngoro zo muri Afurika zirusha izindi kumurika ibijyanye n’amateka y’imibereho y’abaturage. Ifite ibyumba birindwi bimuritsemo ibigaragaza amateka, imibereho, ubuhanzi n’ubugeni, ndetse n’ibisigaratongo bifasha abayisura kumenya neza umuco  n’imibereho y’Abanyarwanda.

Icyumba cya mbere gihubiyemo ibijyanye n’ibihe by’u Rwanda na Afurika mu Isi , Geography y’u Rwanda, imiterere y’ubutaka, isuri, ibimera, ibihe, abaturage n’ururimi rw’Ikinyarwanda
Icyumba cya kabiri: Ibikorwa by’ubukungu, ubworozi( isindi, inkoni y’umwungeri, uruyonga, ibicuba, ishongero n’imizinga) , ubuhinzi (ikidasesa bakoreshaga banika amasaka, amasuka (inshikazi bakoreshaga bahinga ahoroshye n’inkonzo bakoreshaga bahinga ahakomeye, ibitebo, uruhoro, ishoka, agatonga)  , ubuhigi, uburobyi, ibiribwa, uburyo bwo gutwara ibintu n’abantu no gucana umuriro n’ibigega byo guhunikamo imyaka.
Icyumba cya gatatu: Ububumbyi, ububajiji, ububoshyi, uruhimbi (ibisabo, injishi, inzindaro:umufuniko w’igisabo), ibibindi, inzabya, inkano, inkangara, uducuma, intamati, imbazo, umuhoro, urukoto (bakoreshaga bagura inda y’icyansi).
Icyumba cya kane: inzu ya Kinyarwanda n’ibikoresho bakoreshaga mukuyubaka (bita inzu ya Huberiti Ngenzi)
Icyumba cya gatanu: imyambaro (uruyonga: imivumu n’imigwegwe, impuzu: ibishishwa by’igiti cy’umuvumu, imyitero: impu z’inyamaswa, ingobyi: uruhu rw’intama, inshabure, inkindi,ikinyita n’inkanda: uruhu rw’inka) , intwaro gakondo: amacumu, imyambi n’ibindi , imitako n’imitamirizo, imikino: kumasha, gutera icumu, gutera uruziga, igisoro no gusimbuka urukiramende ( amayugi, umwirongi, umuduri,iningiri, ingoma y’ishakwe, inyahure, ibihumurizo n’impuma) , uruhererekane rw’abaperezida [perezida Mbonyumutwa Dominique: 21/01-24/9 1961, Kayibanda Gregoire 25/9/1961-5/7/1973, Habyarimana Juvenal 05/7/1973-06/04/1994, Theodor Sindikubwabo 09/4-03/07/1994, Pasteur Bizimungu 19/7/1994-03/7/2000 na Perezida Paul Kagame 22/04/2000 kugeza ubu]. Imyambaro y’intore(umugara, igikubwe, inkomo, igitako, inkindi, amayugi, ingangara, ingabo z’intore)
Icyumba cya gatandatu: ibihe mbanziriza mateka, (pre-Histoire), ubucuzi, umuryango (Insika, inyegamo, inkangara, ibiseke, inkono) , imihango ndengakamere (super nature): kwambaza nyabingi, kubandwa ryangombe, no kuragura, amateka ya vuba, ingoma z’ingabe ( Nanga u Burundi, Rwagagaza na Bubarure)  n’umusezero w’umwami (imva) iyo bamutabarizaga (kumuhamba) bamutabarizaga nibye byose. (Ikitabashwa:ingobyi, kuremereza: guheka, Kurambagira: gutembera).
INMR ikora ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abana bakiri bato batagize amahirwe yo gukomeza amashuri imyuga itandukanye (traditional training center) irimo ububumbyi, ububoshyi, gukora cartes postales, gutunganye amasaro no mugihe cyo kuruha bakaba babibutsa imikino gakondo.

No comments:

Post a Comment