Wednesday, March 30, 2016

Menya uko Ingoma ya Cyami yashinze imizi mu Rwanda:inkuru

Menya uko Ingoma ya Cyami yashinze imizi mu Rwanda:inkuru>>

U Rwanda rwayobowe n’ingoma za cyami zitandukanye, ariko usanga abenshi batamenya namba inkomoko y’izi ngoma mu rwo batuye.
Ibitekerezo by’i Rwanda byemeza ko Gihanga ari we washinze ubwami mu Rwanda. Abanyamateka bamwitaga mu gisingizo “Gihanga cyahanze inka n’ingoma
Ingoma ishatse kuvuga “ubwami”. Ese Gihanga ni we washinze ingoma nyiginya? Ntawabyemeza. Ingoma ye irimo ibice bibiri. Mu gice cya mbere hari ibiranga-bwami bibiri : inyundo na Nyamiringa cyangwa se “urusengo” kikaba cyari igikoresho cyo gucuranga.

Mu gice cya kabiri ibyo byombi byaje gusimburwa n’ingoma “Rwoga”. Yayimitse igihe Rubunga yari amaze kumubwira ubwiru bw’Abarenge bari mu marembera y’ingoma yabo. Mu bitekerezo by’abiru bamwitaga “Mwungura wunguye ingoma ubwiru”.
Mu kumushimira ku byo yaramugejejeho Gihanga yamuhaye kuba “Umwimitsi mukuru” n’abazamukomokaho.Abamukomotseho bitwa “Abatege” biva ku mukurambere “Nyabutege” wabayeho ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare.
Bari bafite icyasaga n’ubwami bwabo bwari bw’icyubahiro gusa bufite ingoma yitwa “Busarure” bukaba ahitwa Remera i Masango h’i Kabagali. Iyo umwami yimaga hagombaga no kwimikwa umuntu wo kwa Rubunga bikaba nabyo biri mu byo Gihanga yabemereye nk’ishimwe.
Igihe ingoma yari imaze gusimbura inyundo na Nyamiringa ntabwo byahise bitabwa byagumanye agaciro ariko katari nka ko byahoranye.
Nk’iyo umuntu yacibwaga by’iteka bavuzaga urusengo icyo gihe uciwe n’abazamukomokaho bose ntawagombaga kugaruka mu Rwanda.
Iyo yabaga yaraciwe bitari ibya burundu bavuzaga ingoma icyo gihe akaba yagaruka. Urusengo rwarubahwagwa cyane.

Inzu y’umwami niko yabaga imeze
Kuba Gihanga yarabayeho ibyo ntawabishidikanya kuko mu bwiru yari yubashywe cyane. Kandi mu bwiru ntawari wemerewe kongeramo ibyo yishakiye byafatwaga nko gukurira igihugu ibibi.
Nanone kandi umwami wese w’u Rwanda iyo yubakaga urugo yagombaga no kubaka urugo rwa Gihanga imbere y’urugo rwe yabaga amaze kubaka, urwo rugo rwa Gihanga rukitwa “Urukamishilizo”.
Umuryango w’Abatsobe ukomoka kuri Rutsobe umuhungu wa Gihanga. Kubera imirimo yabaga ashinzwe y’ubwiru umukuru w’uwo muryango niwe wakurikiraga umwami n’umugabekazi mu cyubahiro.
inzu-9
Nawe yabaga afite ubwami bw’icyubahiro bukaba i Kinyambi i Runda ingoma yabwo ikitwa “Rwamo”. Abami babwo bagiraga amazina basimburanwaho ariyo : Nyaruhungura, Nyunga, Birege na Rubambo.
Mu bwiru umukuru w’umuryango w’Abatsobe yari “umukuru w’ibirori by’umuganura”. Yayoboraga u Bumbogo bwatangaga uburo bwakoreshwaga mu mihango y’umuganura. Yari kandi n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo witwaga “Gakondo” Gihanga akaba yari yarawuhaye umuhungu we Rutsobe.
Ikindi iyo umwami w’u Rwanda yimikwaga, abami ba Ndorwa, Bugesera, Bunyabungo (Bushi), na Bushubi boherezaga inkuyu z’amashyo yabo bwite. Izo nkuyu zagombaga gutwikirwa ku cyiraro cy’inka z’umwami w’u Rwanda.
Wari umuhango wo kubaha Gihanga nk’umukurambere bose bakomokagaho binyuze ku bahungu be, Kanyandorwa i Sabugabo, Kanyabugesera i Mugondo, Kanyabungo i Ngabo na Gashubi aribo bashinze ubwami bw’ibyo bihugu uko ari bine.
Uwo Gihanga yari yaragize umutware wabo yari Kanyarwanda I Gahima , umwami I w’u Rwanda.
Igihugu cya Gihanga cyarutaga kure u Rwanda rw’ubu. Ubwiru butwereka urugo rwe rwari i Bunyabungo. Ni hafi y’urwo rugo ibwami bakuraga bimwe mu bikoresho bakeneraga mu kwizihiza umunsi w’umuganura kuko na Gihanga ari ho yari yarabikuye.
Iyo u Rwanda rwabaga rutabanye neza n’u Bunyabungo Ibwami boherezaga abantu mu ibanga bakajya kubishakayo bitwaje izindi mpamvu.
Gihanga kandi yanatuye i Buhindangoma (hafi ya Rutshuru). Aho hantu hari hatuye umuryango w’Abacyuliro bari bafite umuhango w’ingoma. Iyo umwami w’u Rwanda yahageraga ingoma ze zarekaga iz’Abacyuliro zikaba arizo zimuvugirizwa mu cyubahiro cye.
Mu Rwanda Gihanga yatuye i Buhanga (Nyakinama, Ruhengeri). Hari igiti kinini cyerekanaga aho urugo rwe rwari rwubatse. Aho niho yimikiye Rwoga igihe Rubunga yaramaze kumubwira bumwe mu bwiru bw’Abarenge.
Kuva ku ngoma ya Yuhi II Gahima II hari umuntu wari ushinzwe gukora imihango y’impfizi Rugira bivugwa ko yari iya Gihanga.
Uwo muntu yagombaga gusimburwa kuri uwo murimo n’umwana we bizakomeza gutyo. Iyo mpfizi yabanaga mu zindi nka zitwaga Ingizi. Umutwe w’ingabo witwa “Abanga-kugoma” bakuwe muwa Gakondo bajyanwa aho i Buhanga ku ngoma ya Yuhi II Gahima II.
Urundi rugo rwa Gihanga rwabaga ahitwa Kangomba (Nyarutovu Ruhengeri) aho niho Gihanga yakoreye umuhango ukomeye wo mu bwiru aho bacukuye amariba bise”Ngomba” ku musozi wa Kabuye (3 000 m).
Umuryango witwaga kwa Mwijuka wari ushinzwe kurinda ayo mariba bakabikuranwaho n’abahungu babo. Amazi y’iryo riba yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami w’u Rwanda kandi bagombaga kugumana make kuyo bahakuye kugeza igihe umwami yubakiye urugo rwe rwa kane.
Ahandi Gihanga yatuye ni Nyamirembe mu Mutara bivugwa ko aho ariho Gihanga yahereye umurage abana be abagabanya ibihugu bagombaga gutwara umukuru w’umuryango amugira Kanyarwanda I.
Iyi nkuru nayiteguye nifashishije imbuga zitandukanye harimo urwitwa ‘’Amakuru y’u Rwanda’’

No comments:

Post a Comment