Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere
Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere
Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo bororaga n’izo mu nyamaswa bahigaga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu. Ubu imyambaro ikoze mu bitambaro tubona kuri iki gihe yadutse mu Rwanda izanywe n’abazungu.
Muri rusange, abana bato ntibambaraga. Hagati y’imyaka irindwi n’umunani ni bwo batangiraga kwambara. Icyo gihe bambaraga imyambaro ikoze mu butumba bw’insina akenshi babaga bikoreye ubwabo yitwa uruyonga. Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa kurwitera.
Guhera ku myaka 16 na 17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu, naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita ikinyita.
Ariko, abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende bita indengera. Uwo mwenda witwaga ishabure.
Witegereje, ishabure ntiyambikaga neza uyambaye, kuko yari igizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.
Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera cyangwa bagakenyera gusa. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu. Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko wabaga uriho inzaratsi.
Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi ugereranyije n’iz’abagore.
Na none ariko, hari ubwo abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwaumukane. Wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga upima nka cm 30 z’uburebure uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo.
Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo. Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwaingobyi.
Muzadushakire.n'amafoto yiyo myambaro tubashe gusobanukirwa neza uko yabaga imeze. Murakoze
ReplyDelete