Wednesday, March 30, 2016

Inkomoko y’Inyambo z’ i Rwanda.

Inkomoko y’Inyambo z’ i Rwanda.

Amateka y’u Rwanda, agaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwari bushingiye ku buhigi, ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’inka. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo k’abanyarwanda. Kugirango tumenye byinshi ku nyambo reka dusubire inyuma mu mateka turebe inkomoko y’inka n’agaciro kazo mu rwanda rugari rwa gasabo.

Inka z’Inyambo
Bakundukize Norbert , umushumba mu karare ka Nyanza yadutangarije ko inkaya yageze mu rwanda ubwo umwami yarambagiraga hamwe n’abari bamugaragiye bakabona inyamanswa ifite ubwoya iri kumwe n’akana kayo maze umwami ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora nuko nuko kuva ubwo ihabwa izina ry’ inka.
Ibi kandi byenda guhura neza n’ibyo dusanga ku mpapuro za mbere z’igitabo cy’umwanditsi n’umuhanga w’umunyarwanda Alexis Kagame yise Inganji Karinga. andi makuru kandi avuga ko inka zaba zarageze mu Rwanda ziturutse mu duce tw’indorwa, umutara ndetse na karagwe.
kera mu Rwanda hari amoko abiri y’inka: ubwoko bwa mbere bwari ubw’inka zari zubashywe ku rwego rwo hejuru zitwaga Inyambo, n’izindi zisanzwe umwami yeguriraga ingabo zikitwa inkuku.
Inkuku zarangwaga n’umubyimba muto ndetse n’amahembe magufi bitandukanye n’inyambo zirangwa n’amahembe maremare, umubyimba mugari ndetse zikaba ndende. Uko zari ziteye na magingo aya biziharira ubwiza no kugaragara neza kuzibonye wese.
Kuva zikivuka , inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza. Izi nka ariko si umwimerere w’u Rwanda kuko zizwiho kuba zaragaragaye mu Rwanda ku ngoma ya Kirima Rugwe.
Mu nyandiko ye yasohotse mu 1939, umwanditsi Sandarat avuga ko Inyambo zaba zikomoka mu Bunyoro , ni agace k’uburengerazuba ka Uganda aho zari zorowe n’Abakama bayoboraga ubwami bwa bunyoro.
Muri iyi nyandiko Sandarat akomeza avuga ko banyoye amata yazo bagapfa maze abanyoro bagahita bohereza inyambo mu gace ka ankore, abagabe bari abami ba Ankore nabo banyoye amata y’inyambo nabo baza gupfa hanyuma niko kuzohereza i karagwe, igice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzaniya cyari gituwe n’abanyambo.
Umwami wa karagwe amaze kumenya amakuru yazo yanze ko ziguma mu gihugu cye maze abanyambo bazirongora bazerekeza ku nkiko z’u Rwanda. Umwami w’ u Rwanda yakiriye inyambo ariko arahira kutazanywa amata yazo. Uko niko inyambo zageze mu Rwanda.
Amashyo y’inyambo amaze kugwira mu Rwanda , umwami Yuhi Mazimpaka yaciye iteka ry’uko nta muturage uzongera korora inyambo, maze kuva ubwo inyambo zihinduka inka z’ibwami.
Mu gitabo cye   kindi yise Amazina y’ inka, umwanditsi Alexis kagame agaragaza ibice bine by’ibangurira kugirango hazavuke inyambo yuzuye.

Igice cya mbere bafataga inka z’inkuku zikabangurirwa ku mfizi y’inyambo , izivutse zikitwa ibigarama , ubwa kabiri bagafata ibigarama bakabanguriza ku mfizi y’inyambo izivutse zikitwa imirizo, imirizo yabangurirwa ku mfizi y’inyambo ikabyara inkerakibumbira, inkerakibumbira yabangurizwa ku mfizi y’inyambo ikabyara inyambo y’ingegene ariyo yabaga inyambo yuzuye.
Iyo uvuze ibihogo n’amagaju ku nka abenshi muri iki gihe bumva amabara yazo, nyamara mu Rwanda rwa kera aya mabara yasobanuraga inkomoko y’izo nka. Amagaju yitirirwaga inka zose zaturukaga hanze y’u Rwanda, naho ibihogo zikaba inyambo zorerewe mu Rwanda .
Mbere y’umwaka wa 1750, nibwo hadutse umuhango wo kurwanisha ibihogo n’amagaju binyuze mu mazina yazo aho hatoranywaga inka imwe mu bihogo n’indi mu magaju maze abisi bazo bazisingizaga, bakazirata irushije indi ubwiza ikaba iratsinze.
Mu Rwanda kandi, inka zabaga zigabanije mu matsinda azwi nk’imitwe y’inka , buri mutwe w’inka wabaga ufite umutwe w’ingabo bibangikanye.
Bitandukanye n’izindi nka , inyambo zororwaga kandi zigacungwa ku buryo bwihariye. Nkuko tubisanga mu gitabo cy’umwanditsi Jean Nepomscene Nkurikiyimfura, urwego rwa mbere ku ruhererekane rw’inzego zacungaga inyambo rwari rukuriwe n’umwami hamwe n’umutware w’ingabo wari ukuriye ya mitwe y’inka twavuze hejuru.
Urwego rwa kabiri rwari rukuriwe n’umutware w’inka, umutware w’inyambo hamwe n’umutahira. Urwego rwa nyuma rugacungwa n’umubwiriza wari ushinzwe gutangaza ibikenerwa mu kwita ku nka, abafatankoni bari bashinzwe kugeza inka mu rwuri, kuzicunga no kuzicyura ndetse n’abarenzamase barazikukiraga, bakazisasira ndetse bakita no kuzazo.
Igihe umwami yabaga arambagiye ku musozi runaka yagombaga kumurikirwa inyambo. Mu kuzimurika habanzaga amashashi, agakurikirwa n’amariza hagaheruka amajigija atatse amasaro zose zigatambuka uko zabaga zaratojwe kuva zikiri inyana.
Izi nyambo uko zamurikirwaga umwami, iyahigaga izindi mu bwiza no gutambuka yahitaga ihabwa izina ry’inyamibwa.
Dusubiye inyuma mu mateka y’inka mu Rwanda, habagaho umuhango ukomeye wo kwita inyambo amazina wakorwaga n’abahanga b’icyo gihe bitwaga abisi. Ibi birori byabaga bigenewe inyambo gusa kuko inkuku zari zigenewe indirimbo zisanzwe zizwi nk’amahamba.
Ubwiza bw’izi nyambo, ubwitonzi, gutambuka neza, n’amahembe yazo ateze neza byaje kwinjira mu mbyino gakondo z’abanyarwanda aho usanga gutega maboko kw’ababyinnyi byaba bihuye neza no kwigana amahembe y’inyambo ndetse no gutambuka kwazo bigaragarira mu mbyino z’abakokbwa zizwi nk’imishayayo n’ikinyemera.
Si ibyo gusa kandi nkuko twabivuze tucyanzika iki cyegeranyo, uyu munsi usanga hari abantu bitiriwe inyambo nkuko bitirirwaga inka muri rusange aho amazina nka Munyambo, kanyamibwa, Nyiranyamibwa n’ayandi ahabwa abana kubera ubwiza n’ubwitonzi bw’inyambo.
Mu kwanzura twababwira ko inyambo zitakiri izo kumurikwa gusa ngo bigaciraho kuko magingo aya ziri mu bintu bigira uruhare mu kuzamura ubukungu b’igihugu biciye mu gukurura ba mukerarugendo. Uretse n’ibyo kandi amateka y’izi nyambo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye kandi bifatika by’umurage gakondo w’abanyarwanda byibutsa vuba amateka n’imigenzo yo mu Rwanda rwa kera nkuko abagera mu rukari babyibonera.

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

DUSOBANUKIRWE INGORO Y’IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA IHEREREYE I HUYE

Ubukungu bw’amateka n’umurage by’igihugu ni ibintu by’ingirakamaro cyane biranga abaturage b’icyo gihugu ku isi. U Rwanda  rufite amateka menshi ahera mu gihe cy’ingoma ya cyami,mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yaho, ayo mateka akaba  yaramaze igihe kirekire atitabwaho ngo akurure abakerarugendo b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga,bityo binjize amafaranga kandi bamenye umuco w’Abanyarwanda.
Kuva muri 2007, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwita ku ngoro n’ahantu ndangamurage ishyiraho Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) nk’uburyo bwo kongera guha agaciro amateka n’ibiyaranga, aribyo ubutegetsi bwa gikoroni  bwaharaniye gusenya mu Rwanda kugira ngo babone uko bategeka abanyarwanda.
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye, aho ni mu ntara y’amajyepfo muri kirometero132 uvuye i Kigali mu murwa mukuru. 
Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda ni imwe mu ngoro esheshatu zigize Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
Iyi ngoro yubatswe mu 1987 ubu akaba ari imwe mu ngoro zo muri Afurika zirusha izindi kumurika ibijyanye n’amateka y’imibereho y’abaturage. Ifite ibyumba birindwi bimuritsemo ibigaragaza amateka, imibereho, ubuhanzi n’ubugeni, ndetse n’ibisigaratongo bifasha abayisura kumenya neza umuco  n’imibereho y’Abanyarwanda.

Icyumba cya mbere gihubiyemo ibijyanye n’ibihe by’u Rwanda na Afurika mu Isi , Geography y’u Rwanda, imiterere y’ubutaka, isuri, ibimera, ibihe, abaturage n’ururimi rw’Ikinyarwanda
Icyumba cya kabiri: Ibikorwa by’ubukungu, ubworozi( isindi, inkoni y’umwungeri, uruyonga, ibicuba, ishongero n’imizinga) , ubuhinzi (ikidasesa bakoreshaga banika amasaka, amasuka (inshikazi bakoreshaga bahinga ahoroshye n’inkonzo bakoreshaga bahinga ahakomeye, ibitebo, uruhoro, ishoka, agatonga)  , ubuhigi, uburobyi, ibiribwa, uburyo bwo gutwara ibintu n’abantu no gucana umuriro n’ibigega byo guhunikamo imyaka.
Icyumba cya gatatu: Ububumbyi, ububajiji, ububoshyi, uruhimbi (ibisabo, injishi, inzindaro:umufuniko w’igisabo), ibibindi, inzabya, inkano, inkangara, uducuma, intamati, imbazo, umuhoro, urukoto (bakoreshaga bagura inda y’icyansi).
Icyumba cya kane: inzu ya Kinyarwanda n’ibikoresho bakoreshaga mukuyubaka (bita inzu ya Huberiti Ngenzi)
Icyumba cya gatanu: imyambaro (uruyonga: imivumu n’imigwegwe, impuzu: ibishishwa by’igiti cy’umuvumu, imyitero: impu z’inyamaswa, ingobyi: uruhu rw’intama, inshabure, inkindi,ikinyita n’inkanda: uruhu rw’inka) , intwaro gakondo: amacumu, imyambi n’ibindi , imitako n’imitamirizo, imikino: kumasha, gutera icumu, gutera uruziga, igisoro no gusimbuka urukiramende ( amayugi, umwirongi, umuduri,iningiri, ingoma y’ishakwe, inyahure, ibihumurizo n’impuma) , uruhererekane rw’abaperezida [perezida Mbonyumutwa Dominique: 21/01-24/9 1961, Kayibanda Gregoire 25/9/1961-5/7/1973, Habyarimana Juvenal 05/7/1973-06/04/1994, Theodor Sindikubwabo 09/4-03/07/1994, Pasteur Bizimungu 19/7/1994-03/7/2000 na Perezida Paul Kagame 22/04/2000 kugeza ubu]. Imyambaro y’intore(umugara, igikubwe, inkomo, igitako, inkindi, amayugi, ingangara, ingabo z’intore)
Icyumba cya gatandatu: ibihe mbanziriza mateka, (pre-Histoire), ubucuzi, umuryango (Insika, inyegamo, inkangara, ibiseke, inkono) , imihango ndengakamere (super nature): kwambaza nyabingi, kubandwa ryangombe, no kuragura, amateka ya vuba, ingoma z’ingabe ( Nanga u Burundi, Rwagagaza na Bubarure)  n’umusezero w’umwami (imva) iyo bamutabarizaga (kumuhamba) bamutabarizaga nibye byose. (Ikitabashwa:ingobyi, kuremereza: guheka, Kurambagira: gutembera).
INMR ikora ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abana bakiri bato batagize amahirwe yo gukomeza amashuri imyuga itandukanye (traditional training center) irimo ububumbyi, ububoshyi, gukora cartes postales, gutunganye amasaro no mugihe cyo kuruha bakaba babibutsa imikino gakondo.

Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere

Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere


Imyambarire yo mu Rwanda
Imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere
Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo bororaga n’izo  mu nyamaswa bahigaga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu. Ubu imyambaro ikoze mu bitambaro tubona kuri iki gihe yadutse mu Rwanda izanywe n’abazungu.
Muri rusange, abana bato ntibambaraga. Hagati y’imyaka irindwi n’umunani ni bwo batangiraga kwambara. Icyo gihe bambaraga imyambaro ikoze mu butumba bw’insina akenshi babaga bikoreye ubwabo yitwa uruyonga. Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa kurwitera.
Guhera ku myaka 16 na 17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu, naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita ikinyita.
Ariko, abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende bita indengera. Uwo mwenda witwaga ishabure.
Witegereje, ishabure ntiyambikaga neza uyambaye, kuko yari igizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.
Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera cyangwa bagakenyera gusa. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu. Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko wabaga uriho inzaratsi.
Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi ugereranyije n’iz’abagore.
Na none ariko, hari ubwo abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwaumukane. Wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga upima nka cm 30 z’uburebure uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo.
Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo. Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwaingobyi.

Imirishyo y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Imirishyo y’ingoma mu Rwanda rwo hambere

Imirishyo y’ingoma ni intero z’umuriri w’umutagara w’ingoma zijyana n’umujyo w’amaringushya y’inganzo y’abazivuza.Umuriri w’Ingoma zisutse niyo majwi yazo akitwa « Imirishyo ».
1.Itonde ry’imirishyo
1.Agatimbo cyangwa se Umutimbo : Ni umurishyo wabamburaga ukanabikira
2.Agasiga : Umurishyo wiganjemo ibitego byibutsa amarere y’icyanira.
3.Ibihubi : Umurishyo wajyanaga n’imihango y’ubwiru
4.Ibitego : Umurishyo w’umuriri n’umukarago mwinshi
5.Ikimanura : Umurishyo w’Ishakwe n’Inyahura,utera Ishakwe ,ugasohoka Inyahura
6.Ikirushya : Umurishyo w’inkubiri usobetse nk’umutako w ‘ « Ikirushya»
7.Imirindi : Umurishyo w’impambara z’ingabo zitabaye
9.Inege : Umurishyo w’umwiyereko w’Ingabo
10.Inyanja : Umurishyo usuma nk’umuvumba w’amazi magari
11.Tubarushumwami : Umurishyo wibutsa itsitsurana ry’i Gisaka n’u Rwanda
12.Turatsinze : Umurishyo w’ivuga ry’amacumu
13.Umugendo : Umurishyo ujyana n’intambwe
14.Umukarago : Umurishyo ugwije impirita y’umuriri
15.Umurango : Umurishyo –kirango cy’umutagara
16.Umusabangoro : Umurishyo w’Inkarati z’Imparamba
17.Umusambi : Umurishyo usabagira Busambi
18.Umusuko : Umurishyo ushyidikana Igihubi
19.Umuterero : Umurishyo usoza Imirindi ugahereza Agasiga
20.Urukina : Umurishyo wicunda nk’Umwebeya
21.Uwabeza : Umurishyo w’umushagiriro (umushayayo )
22. Zigezikaragwe : Umurishyo uganisha ku matabaro y’ i Karagwe,wahimbwe na Nyamigezi w’i Karagwe k’Abahinda. Zigezikaragwe ni umurishyo w’imbaraga urarura amajwi y’ingoma ,ujya hose kereka mu Gasiga niho utajya no mu Kirushya.
2. Inkomoko y’imirishyo y’ingenzi
1.Umutimbo: Umutimbo w’Abahanika bita Agatimbo, ni Umurishyo wo ku ngoma ya Rwabugiri. Abatimbo bari baziritse ukwezi, baza gusonza ikiraro cyavuyue,bajya guhaha. I Bwami babashatse ntibaboneka. Uwasigaye abahamagara adonda ku ngoma, atimbagura. Maze Sebiroro wa Mushabari umutimbo wo ku Mukingo,ahimbirako Umutimbo.
Kuva ubwo Umutimbo ukabambura ,ukabikira,mu kigwi cy’Igihubi cyabamburaga kikabikira,ku ngoma za kera.Muri ibi bihe by’ubu. Umutimbo ubimburira indi mirishyo nk’intabaza yayo. Umutimbo w’Abahanika ariwo “Agatimbo” ujya kuvuga nk’uw’Abaroro n’Abakaraza, uretse Agatimbo Inyahura yako imamata inihiriza Inumvu iyo inumvura
“Iyo Ishakwe itimbaguye, Inyahura iranumvura igatanga inkuru, Ingoma zigasukana umusuko w’Igihubi n’Urukina. Bikitwa : “UMUSUKO”. Iyo Ingoma zisutse ,baherako batera UMURANGO ,ukaba Umurishyo uranga umuririr w’imirishyo n’impirita yAbiru.”
2.Imirindi :Imirindi iri ukubiri :Hari imirindi y’Abakaraza yahimbwe na Nyiringondo wo mu Kabagali.Hakaba n’imirindi y’Imihanika yahimbwe n’Abahanika aribo Biru bo kwa Mushushwe se wa Btsinda.Ariko ,ari Abaroro.ari Abakaraza ,ari n’Abahanika ,bose bavuza Imirindi y’Imihanika.
3.Agasiga :Agasiga ni Umurishyow’ibitego uvuzwa ku ntambwe zisuma zebeya ,wahimbiwe i Gaseke ho mu Rurobwe kwa Cyilima.Agasiga kahimbwe na Nyampeta ,Umukaraza wo mu Kabagali.Hajaba hariho Udusiga tw’amoko abiri :
4.Agasiga ko hasi :Inyahura zugakuranwaho ku rusoba rw’ibitego zikirigita Ibihumurizo,nabyo ariko byiyamirira binihira
5.Agasiga ko hasi :Kavugira mu mirishyo isatira ibicu nk’icyanira kibyinira mu birere ,kagatungira mu kintu cy’agahuriko
6.Ikirushya: Ikirushya ni umurishyo wAbakaraza ,ushyushya urugamba .Abakaraza bari mu mutwe w’ingabo zo mu Kabagali ,bari bene Nyamutege. Nibo bakuraga Gicurasi. Umutware wabo yari Rurikanga akaba ari nawe uzirikisha kwa Cyilima ku Ngabe-Kalinga. Rurikanga yaje gusimburwa na Mukomangando wasimbuwe na Sezibera ,umutware wa nyuma w’Umutege mwene Nyabirungu. Ikirushya cy’Abakaraza cyahimbwe na Seruryenge Umukaraza wo mu Kabagari.
7.Inyanja: Inyanja ni Umurishyo wo gukuramo .Uvuzwa bebeya nk’Intore basuma bakura Umusomyo nk’abasare ,bayitambuka. Inyanja yahimbwe ku rupfu rwa Rwabugili watangiye klu Kivu cy’i Nyamasheke atabarutse i Bunyabungo ku Muhindo w’1895. Inyanja yahimbwe na Muramutsa wa wa Kingali cya Rukumbi w’iNyabitare mu Butandura.
8.Ikimanura :Umurishyo w’Ikimanura witiriwe Ibimanuka byamanukiye i Rurunga na Gasabo bikima ingoma y’Abasinga .Ikimanura ni Umurishyo w’Imihigo usohoka abahanga b’Inyahura.Wahimbwe na Muhombo w’Umukaraza wo mu Kabagali. Mu Kimanura Ishakwe iterera Inyahura Zigezikaragwe, Inyahura ikayisohoka ku Ngoma zose yibanda ku Nyahura no ku Numvu.
9.Inege : Kuzinga Inege ni ukwiyereka ingoma. Abiru baba baremye ingamba ebyiri, bakavuza Umugendo w’Inege. Urugereko rukawuvugiriza mu ngamba rwebeya,abandi bakawusohoka n’ingoma mu minwe bazibyinisha muzunga. Bakavunura bagana abasigaye ku rugereko ,bakava muri wa Mugendo w’Inege batungisha Inyanja.
Inege yakomotse kuri Bihubi bya Mbonyimbuga wo ku Gikomero ku Ngoma ya Musinga.Gakenyeri w’iNyarurama na Ntongwe yari umuhanga w’Inege .Yazingaga Inege yicaye ku ntebe y’inyarwanda, cyangwa akayizinga ashinze amano ku ntebe. Nyuma uwitwaga Kibihira akajya yereka Abiru b’i Shyogwe ibyo yakomoye kuri Gakenyeri .Inege bayimenya batyo. Mu magambo avunaguye:
Ingoma zibanza Ishakwe ivuza Umutimbo.Bikaba ari ugutimbura.Inyahura ikanumvura Zigasuka.Zasuka bagatera Umurango.Hagakurikiraho Imirindi n’Umutetero,kugirango bahindurire Agasiga.Bakarindimura Agasiga ,ako hasi n’ako hejuru.Bagashyiramo Ikirushya .Ikirushya kikajyamo Inyanja .Ariko bayisuma.Inyanja yavamo bagashyiramo Ikimanura.Bagatungisha Inyanja.Uko niko imirishyo yakurikiranaga mu kuvuzwa.
I Gaseke ho mu Rutobwe niho hari Inteko y’Isuzumiro ry’Imirishyo ikagengwa na Rwiyamwa rwa Senyamisange ,akaba ariwe ucagura imirishyo agasopbanura imyiza akayishyira ukwayo,idahwitse akayigaya nyijye mu ruhame ikavuzwa n’Ibiyoranyundo . 

AMAZINA Y'INKA

Umuco wo kumara amavuta


Kumara amavuta: Umwe mu mihango yahuruzaga abasore bajya kumviriza ibibera mu buriri

Mu muco wa cyera iyo umusore yajyaga gushyingirwa ,ababyeyi be bamuhitiragamo umugeni,maze mu ijoro rimwe bakamumuzanira iwe mu rugo.
Hagati ye n’umugeni bamuzaniye nta wabaga aziranye n’undi, n’iyo byabagaho byabaga gake cyane.
Kugira ngo umusore abashe gutera akabariro,cyane ko bwabaga ari bwo bwa mbere, byamusabaga ingufu nyinshi kugira ngo abanze kunaniza umukobwa.
Kuri ubu bisa nk’aho twabyita gufata ku ngufu, kuko umukobwa yabaga yabyanze maze umusore agahatiriza akoresha ingufu kugeza igihe umukobwa ananiriwe maze umusore akabona kwiha akabyizi.
iyo umukobwa yamaraga kugera mu rugo rw’uwo musore yitotobekaga amavuta y’inka umubiri wose kugira ngo ubwo umusore aza kumukoraho agira ngo arye ubukwe anyerere ntabashe kumushyika.
Umusore nawe yafataga akungo k’ivu kugira ngo ajye asiga umukobwa bityo agabanyuke kunyerera umusore abone uko amufata bimworoheye.
Byabaga ngombwa ko bakirana ari byo bitaga “Kumara amavuta” byashoboraga kumara igihe kirekire hafi n’icyumweru, bitewe n’imbaraga z’umusore.
Umusore w’inyaryenge yashakaka undi musore, maze we akabanza kwihisha mu cyumba,umukobwa akabanza gukirana nawa musore wundi maze yaba amaze kunanirwa yenda kugera ku ngingo y’urugo, nyir’ubwite akabona akaza bagakirana akanya gato, umukobwa akaba arananiwe.
Uyu muhango wabaga hari n’abandi basore baje kumviriza,muri icyo gihe abandi babaga barimo kugirana abandi babaga bari ku idirishya babanze amatwi.
Babaga batota umuhungu uko abigenza kugira ngo agaragaze ko ari umugabo rimwe na rimwe bamwe bakazana urwego bakuriraho bagira ngo barebe uko biza kugenda.
Kuri ubu ariko bigaragarea ko uyu muhango wahutazaga uburenganzira bw’umusore ndetse n’umukobwa kuko umusore yari yemerewe kurya ubukwe kandi ukabangamira umukobwa aho yashakaga umusore atazi atanakunze, kurongorwa bikaba byari nko kumusambanya ku gahato.

Menya Ibyivugo by'abagabo b'intwali

Ibyivugo by'abagabo b'intwali (III)


1.Ndi Minega icyaha induru Rubabaza igitero,
Inyamibwa y'abankunda
Rwema rw'umutwe ndi ingenzi ibamenera.

2.Ndi Minega idasa n'impunzi, intambara isezeye abayisalika,
Rwamwaga nsezera ingabo.

3.Ndi Minega ya Rubimbulirangabo, sintiya gukotana ikobe livuze.

4.Ndi Minega ya Rugambwa, ndi rukanika abo ndusha kuba umutwe.

5.Ndi Mutarugera wa Rugina, ishyanga mpagomwa umusore.

6.Ndi Mvutaguranamitali ya Rutamu rw'isabutanga,
Uwo abatware bakundira icyusa,
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

7.Ndi Ngoga ihanikira abatinyi, abatali aho rukomeye bakubirwa inyuma.

8.Ndi Ngoga ya Rugango, urugangazi mpindana umwaga.

9.Ndi Nkubito ilirimbwa ku iteme ya Rutanguranwashyaka,
Ndi ruti rwemeye amahina,
Ndi Ngoga bavuga imbaraga ya Rubabazandongozi.

10.Ndi Nyamuhurura bahunga, wa Ruhozamihigo, ndi Ruboneza ayera ibirenge.

11.Ndi Nyamukabukira ilidahemba, lyajya guhemba ligahetura.

12.Ndi Nyamutikura inshuro ibigembe wa Rugemanduru,
Umugirwa w'urugamba narukenesheje banyaga Inyagirabahizi.

13.Ndi Rudacogozwa n'abafozi, nikingiye ingabo itanyeganyega.

14.Ndi Rudakenga bavuga imihigo, rutaganira nsumba ibigarama,
Inkebamugabo ya Bigaga, narashwe mu biganza mvuna igaju lya Munana.

15.Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe,
Imfizi irwana ishyaka, ishyanga, baranyifuza,
Ngo ndi Milindi imenera ingabo.

16.Ndi Rugaragara urugamba rukomeye,
Ndi rusesa igitero igitondo kigatangaza.

17.Ndi Rugaragara mu z'imbere, rushinguka mu z'inyuma,
Ruterabwoba, Sebuharara Nkombe ya Rugina
Nimanye inka mu nkoko, inkomere zinyita Rugina.

18.Ndi Rukanika amakuza, ndi Nyilimbaraga y'ishyaka,
Ishyanga ntibaranshira amakenga,
Ndi inshongore ikaraga ababisha, ndi ruti rutavaruka n'amahanga.

19.Ndi Rukelikibaye amasonga abaliriza iyo bicika.

20.Ndi Rusakara nkubita inshuro rwa Ngabo nziza,
Niciye ku cy'ihubi, abahungu bahurura bantabaye,
Nkitwa inkerarugamba itagamburura mu mihigo.

21.Ndi Ruti rutavaruka n'amahanga, abo mu mutwe wacu baranyifuza,
Ngo yaje Rukabu bisunga isonga batijana.

22.Ndi Rutinywa rutima intambara igicuza, ndi icyaga kibageruza.

23.Ndi Rwamamara mu ntambara,
Rwa Mutagisha imitwe y'imenerarugamba,
Iyo nzilimo ntizikubana ngungiza amahina.

24.Ndi Rwema rw'abahizi, rwogezwa n'abagabo rwa mucurankumbi,
Abanyamahanga bangize indahiro.

25.Ndi Rwigerezaho intwali zisalitse,
Ndi nyamuca aho batinya wa Rubuza imanzi gutabara,
Ndi ruti ruhorera abishwe n'imyambi.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

AMATEKA- Ingoma-Ngabe Nyiginya

AMATEKA- Ingoma-Ngabe Nyiginya


Nk’uko mu Rwanda rwo hambere habayeho Ingoma-ngabe z’abasangwabutaka, iz’abahinza, ni nako habayeho Ingoma-Ngabe Nyiginya. Abami b’aho bari Abanyiginya, bakagira n’Ingoma-Ngabe yabo. Ingabe-Nyiginya ikaba yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo, ari naho hari umurwa wayo.
Nk’uko amateka karande y’u Rwanda abigaragaza, Ingoma-Nyiginya yahanzwe na Gihanga I Ngomijana, akaba ari nawe amateka y’Abami aheraho nk’umwami w’umushumi; nyuma y’abami b’ibimanuka b’i Gasabo.
Ibyo aribyo byose ariko si Gihanga wadukanye gakondo y’ingabe mu butegetsi bw’u Rwanda. Ahubwo yaba yarasanze ingoma ifite ireme mu butegetsi, akaba yaragendeye ku muco w’ubwiru asanganye Abasangwabutaka, abuhishuriwe na Rubunga uwo bahimbye “ Mwungura wunguye ingoma ubwiru ”


Rwoga
Gihanga akimara kwima ikirangabwami cye cyari “Inyundo”. Yakomeje kwitwa “Inyundo ya Gihanga mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa: Urusengo rwa Gihanga”. Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma-Ngabe “Rwoga”, ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.
Ingoma-Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo. Nyamara ariko na nyuma y’aho Rwoga ibereye Ingoma-Ngabe, Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu, ahubwo byakokomeje kugira uruhare mu iyimika-bami no mu yindi mihango.


Nk’iyo umuntu yacishwaga Urusengo, ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke i Rwanda, ariko iyo yacishwaga ingoma, igicibwa cyangwa se urubyaro rwacyo bashoboraga kuzagaruka i Rwanda.
Ubwo umwami w’i Bunyabungo, Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu w’1477, yanyaze ingabe Rwoga, iyayo “Cyimumugizi” Gitandura ( yari ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama, aho Ruganzu Ndoli yimiye mu w’1510.
Rwoga yari yaranyazwe n’umunyabungo Nsibura Nyebunga, Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “Nangamadumbu ” yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.
Mu ngoro y’umwami uwo ariwe wese habaga ingo zubakiwe abakurambere. Iz’ingenzi ni izi: Kwa Gihanga, kwa Kibogo no kwa Cyilima.
Kwa Gihanga: Niho habaga umuriro wa Gihanga. Hari intango yawo, bacanaga mu kibindi kinini cyane. Abawucanaga ni Abiru bari batuye i Buhimba, bawucanaga mu biti by’umunyinya. Ntiwazimaga na rimwe. Abanyamuriro bawucanaga bari Abagesera. Barawuvumbikaga wajya kuzima bakawucana bakuranwa.
Ibyo biti byo kuwuhembera bajyaga kubica muri Mageragere.Wajyaga kuzima abanyarushingo bakawuhembera mu giti cy’umurinzi. Ku ngoma ya Musinga, iyo ntango yo kwa Gihanga yacanwaga n’umwiru witwaga Kimonyo ukomoka i Gaseke ho mu Rutobwe.
Uwo muriro ndanga-busugire bw’ingoma Nyiginya waje kuzima mu w’1936, ubwo hari ku ngoma ya Mutara V Rudahigwa, ubwo hari mu ihururu ry’umwaduko w’abazungu. Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 yose uwo muriro waka ubutazima. Uwo muriro ukaba warashushanyaga “Ubumwe butagajuka bwa bene Gihanga, cyangwa se Abanyarwanda muri rusange”.
Kwa Kibogo:Habaga Nyamiringa (urusengo ) n’inyundo ya Gihanga. Inyundo n’urusengo nibyo byari ikiranga-bwami cyo kungoma ya Gihanga, cyasimbuwe nyuma y’ingoma-ngabe Rwoga.
Kwa Cyilima:Ni i Gaseke ho mu Rutobwe. Niho ba Mutara na ba Cyilima boserezwaga. Uwahosherejwe bigaragara ni Cyilima Rujugira. Hari n’umusezero wa Cyirima. Ibisigazwa bye babivanye i Gaseke mu w’1969, biri mu nzu Ndangamurage w’ u Rwanda i Butare (Huye ).
Ingoma iteka zabaga kwa Cyilima, kikaba igicumbi cy’ingoma. Niho haberaga imihango yo “Gukura Gicurasi” kikaba igicumbi cyo guterekera. Kalinga yabaga kwa Cyilima n’ibigamba byayo, aribyo: Cyimumugizi ( wa neza ), Kiragutse Mpatsibihugu Karinga.
Karinga yaramvuwe mu cyanya cy’i Cyungo ho m uri Komini Cyungo muri Byumba (mu karere ka Gicumbi ubu), nk’uko imbyino y’ako Karere iranga iyo nkomoko: Icyungo nyamurema cyaremwe n’Imana kiramvurwamo Karinga na Nyamuganza.
Na none bakongera mu marenga bagira bati: Isekuru yo kwa Minyaruko ya Nyamikenke kugirango ibe nziza bajya kuyibaza mu mivugangoma. Bayishyiraho uruhu rwa ya nka bari bakamiye Ruganzu Kalinga niyo yasimbuye Rwoga iba indanga-bwami mu Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndori kugeza mu wa 1962, ubwo ingoma ya cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repuburika.
Ruganzu Ndori aho aviriye i Karagwe kwa Nyirasenga Nyabunyana, aho yari yarahungishirijwe muri ya midugararo ya se Ndahiro Cyamatara, yimitse Kalinga ho Ingabe isimbura Rwoga. Naho Ingabekezi Cyimumugizi, yari yarabundishijwe isimburwa na Nangamadumbu yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndori mu iyimika rya Kalinga, umurwa wa Ruganzu wari Ruganda ho muri Komini Tare mu Bumbogo, ho mu karere ka Rulindo ubu.
Imihango yo y’iramvura rya Kalinga yateguriwe kwa Minyaruko wa Nyamikenke mu Busigi. Kalinga iramvurwa na Nyamigezi wa Minyaruko, ayiramvura i Cyungo ho muri Cyungo, Minyaruko ayitura Ruganzu. Ruganzu aho amariye gushinga ingoro ye i Mata ya Muhanga ho muri Komini Mushubati mu Karere ka Muhanga ubu, na ya Cyimugizi yari yarabundishijwe na Gitandura iza gutarurwa n’abashumba ahantu h’ubuvumo.
Ruganzu aherako ayisimbuza Nangamadumbu, ayimika ho Ingabekazi isanga Kalinga yongera kuba iyayo.Nangamadumbu ishingwa abatandura ngo bayiragira by’ingororano y’ishyaka rya Gitandura, wari waracikanye Cyimumugizi igihe byacikiraga i Rubi rw’i Nyundo.
Kugirango Kalinga itazaba inshike nka Rwoga bayiremeye inshungu ebyiri: Bariba na Karihejuru, ziremwaho insimbura-ngabe. Nyuma yaho Kigeli Rwabugili aziremeraho  Mpatsibihugu, Kiragutse, Icyumwe na Butare.
Izo zose zikaba zarahiriye ku ntambara yo ku Rucunshu. Kalinga yari Ingabe ndanga-sumbwe y’u Rwanda ku bihugu rwanesheje. Ikirango cy’iryo sumbwe, ni ibikondo by’abami b’amahanga bishwe n’abami b’u Rwanda mu ntambara, ibyo binyita babishyiraga mu mpuzu bikaza kumera nk’injishi z’igisabo, bagakokera n’ubuhivu bakabyambika Ingabe bigatendera mu ruhanga rwayo. Bomekagaho n’ibisabo bashyiragamo inda y’inka (amara) baraguje yeze, hagataho inyundo ya Gihanga. Kalinga n’Ibigamba:Cyimumugizi, Kiragutse na Mpatsibihugu
Zagiraga buri ngoma, ingabo zisobetse nk’insika, ingabo iri imbere y’ingoma. Kandi buri ngoma yabaga ifite icumu rishinze iruhande rwayo. Habaga n’izindi ngoma z’ibyegera by’Ingabe:
Gatsindamiko yari indamutsa ya Yuhi Musinga
Rucabagome na Ntibushuba Kigeri Rwabugili yanyaze Kabego Umwami w’Ijwi
Rugiramisango yaremwe na Kigeri Ndabarasa, iza guhira ku Rucunshu. Ku ngoma ya Yuhi Musinga arema indi yasimburaga iyo yakongotse ubwo byacikiraga ku Rucunshu. Kalinga yari Ingabe ndanga-sumbwe no ku zindi ngoma
Yarahekwaga igihe cy’imihango y’umuganura n’igihe cy’ubwihisho, yashyikirizwaga umuganura -Yarambikwaga mu mihango, ikambara imyishywa n’imirembe. Yavugirizwaga izindi ngoma iz’imivugo, ikanabikirwa. Yabikirwaga umwami yatanze, umwiru w’Umutege akayicaho indasago eshatu.
Yarasigwaga mu iyimikwa ry’umwami, igasigwa mbere y’izindi igasigwa amaraso y’inka bereje, uruhu rw’iyo nka rukambikwa undi Mwami uzima igihe cyo kumwimika. Yagiraga umunyakalinga wayo wo kwa Cyenge cya Ndungutse mu Musenyi, n’umugaragu wayo wo mu benenyamigezi bo mu Busigi.
Hifashishijwe igitabo: Ingoma i Rwanda, (Simpenzwe Pascal, 1992)

Menya uko Ingoma ya Cyami yashinze imizi mu Rwanda:inkuru

Menya uko Ingoma ya Cyami yashinze imizi mu Rwanda:inkuru>>

U Rwanda rwayobowe n’ingoma za cyami zitandukanye, ariko usanga abenshi batamenya namba inkomoko y’izi ngoma mu rwo batuye.
Ibitekerezo by’i Rwanda byemeza ko Gihanga ari we washinze ubwami mu Rwanda. Abanyamateka bamwitaga mu gisingizo “Gihanga cyahanze inka n’ingoma
Ingoma ishatse kuvuga “ubwami”. Ese Gihanga ni we washinze ingoma nyiginya? Ntawabyemeza. Ingoma ye irimo ibice bibiri. Mu gice cya mbere hari ibiranga-bwami bibiri : inyundo na Nyamiringa cyangwa se “urusengo” kikaba cyari igikoresho cyo gucuranga.

Mu gice cya kabiri ibyo byombi byaje gusimburwa n’ingoma “Rwoga”. Yayimitse igihe Rubunga yari amaze kumubwira ubwiru bw’Abarenge bari mu marembera y’ingoma yabo. Mu bitekerezo by’abiru bamwitaga “Mwungura wunguye ingoma ubwiru”.
Mu kumushimira ku byo yaramugejejeho Gihanga yamuhaye kuba “Umwimitsi mukuru” n’abazamukomokaho.Abamukomotseho bitwa “Abatege” biva ku mukurambere “Nyabutege” wabayeho ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare.
Bari bafite icyasaga n’ubwami bwabo bwari bw’icyubahiro gusa bufite ingoma yitwa “Busarure” bukaba ahitwa Remera i Masango h’i Kabagali. Iyo umwami yimaga hagombaga no kwimikwa umuntu wo kwa Rubunga bikaba nabyo biri mu byo Gihanga yabemereye nk’ishimwe.
Igihe ingoma yari imaze gusimbura inyundo na Nyamiringa ntabwo byahise bitabwa byagumanye agaciro ariko katari nka ko byahoranye.
Nk’iyo umuntu yacibwaga by’iteka bavuzaga urusengo icyo gihe uciwe n’abazamukomokaho bose ntawagombaga kugaruka mu Rwanda.
Iyo yabaga yaraciwe bitari ibya burundu bavuzaga ingoma icyo gihe akaba yagaruka. Urusengo rwarubahwagwa cyane.

Inzu y’umwami niko yabaga imeze
Kuba Gihanga yarabayeho ibyo ntawabishidikanya kuko mu bwiru yari yubashywe cyane. Kandi mu bwiru ntawari wemerewe kongeramo ibyo yishakiye byafatwaga nko gukurira igihugu ibibi.
Nanone kandi umwami wese w’u Rwanda iyo yubakaga urugo yagombaga no kubaka urugo rwa Gihanga imbere y’urugo rwe yabaga amaze kubaka, urwo rugo rwa Gihanga rukitwa “Urukamishilizo”.
Umuryango w’Abatsobe ukomoka kuri Rutsobe umuhungu wa Gihanga. Kubera imirimo yabaga ashinzwe y’ubwiru umukuru w’uwo muryango niwe wakurikiraga umwami n’umugabekazi mu cyubahiro.
inzu-9
Nawe yabaga afite ubwami bw’icyubahiro bukaba i Kinyambi i Runda ingoma yabwo ikitwa “Rwamo”. Abami babwo bagiraga amazina basimburanwaho ariyo : Nyaruhungura, Nyunga, Birege na Rubambo.
Mu bwiru umukuru w’umuryango w’Abatsobe yari “umukuru w’ibirori by’umuganura”. Yayoboraga u Bumbogo bwatangaga uburo bwakoreshwaga mu mihango y’umuganura. Yari kandi n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo witwaga “Gakondo” Gihanga akaba yari yarawuhaye umuhungu we Rutsobe.
Ikindi iyo umwami w’u Rwanda yimikwaga, abami ba Ndorwa, Bugesera, Bunyabungo (Bushi), na Bushubi boherezaga inkuyu z’amashyo yabo bwite. Izo nkuyu zagombaga gutwikirwa ku cyiraro cy’inka z’umwami w’u Rwanda.
Wari umuhango wo kubaha Gihanga nk’umukurambere bose bakomokagaho binyuze ku bahungu be, Kanyandorwa i Sabugabo, Kanyabugesera i Mugondo, Kanyabungo i Ngabo na Gashubi aribo bashinze ubwami bw’ibyo bihugu uko ari bine.
Uwo Gihanga yari yaragize umutware wabo yari Kanyarwanda I Gahima , umwami I w’u Rwanda.
Igihugu cya Gihanga cyarutaga kure u Rwanda rw’ubu. Ubwiru butwereka urugo rwe rwari i Bunyabungo. Ni hafi y’urwo rugo ibwami bakuraga bimwe mu bikoresho bakeneraga mu kwizihiza umunsi w’umuganura kuko na Gihanga ari ho yari yarabikuye.
Iyo u Rwanda rwabaga rutabanye neza n’u Bunyabungo Ibwami boherezaga abantu mu ibanga bakajya kubishakayo bitwaje izindi mpamvu.
Gihanga kandi yanatuye i Buhindangoma (hafi ya Rutshuru). Aho hantu hari hatuye umuryango w’Abacyuliro bari bafite umuhango w’ingoma. Iyo umwami w’u Rwanda yahageraga ingoma ze zarekaga iz’Abacyuliro zikaba arizo zimuvugirizwa mu cyubahiro cye.
Mu Rwanda Gihanga yatuye i Buhanga (Nyakinama, Ruhengeri). Hari igiti kinini cyerekanaga aho urugo rwe rwari rwubatse. Aho niho yimikiye Rwoga igihe Rubunga yaramaze kumubwira bumwe mu bwiru bw’Abarenge.
Kuva ku ngoma ya Yuhi II Gahima II hari umuntu wari ushinzwe gukora imihango y’impfizi Rugira bivugwa ko yari iya Gihanga.
Uwo muntu yagombaga gusimburwa kuri uwo murimo n’umwana we bizakomeza gutyo. Iyo mpfizi yabanaga mu zindi nka zitwaga Ingizi. Umutwe w’ingabo witwa “Abanga-kugoma” bakuwe muwa Gakondo bajyanwa aho i Buhanga ku ngoma ya Yuhi II Gahima II.
Urundi rugo rwa Gihanga rwabaga ahitwa Kangomba (Nyarutovu Ruhengeri) aho niho Gihanga yakoreye umuhango ukomeye wo mu bwiru aho bacukuye amariba bise”Ngomba” ku musozi wa Kabuye (3 000 m).
Umuryango witwaga kwa Mwijuka wari ushinzwe kurinda ayo mariba bakabikuranwaho n’abahungu babo. Amazi y’iryo riba yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami w’u Rwanda kandi bagombaga kugumana make kuyo bahakuye kugeza igihe umwami yubakiye urugo rwe rwa kane.
Ahandi Gihanga yatuye ni Nyamirembe mu Mutara bivugwa ko aho ariho Gihanga yahereye umurage abana be abagabanya ibihugu bagombaga gutwara umukuru w’umuryango amugira Kanyarwanda I.
Iyi nkuru nayiteguye nifashishije imbuga zitandukanye harimo urwitwa ‘’Amakuru y’u Rwanda’’

Sobanukirwa aho gukuna ku bakobwa byavuye imiziro; akamaro ndetse n’inama .

Sobanukirwa aho gukuna ku bakobwa byavuye imiziro; akamaro ndetse n’inama .

Abakobwa-abagore benshi bamaze iminsi batwandikira batubaza ibigendanye no guca imyeyo. N’ubwo twari twarabyanditseho , bibaye ngombwa ko twongera kubigarukaho . Iyi nkuru irabiva imuzingo.


1.INKOMOKO
Gukuna cyangwa Guca imyeyo mu yindi mvugo ni umwe mu mihango yo mu muco nyarwanda yo hambere ndetse ikorwa n’umubare muto w’abakobwa b’iki gihe tugezemo. N’ubwo abanyarwanda bazi ko ari umwihariko wabo ,hari ibindi bihugu bigira uyu muhango,aha twavuga: Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo,Zimbabwe,Sudani,Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu biherereye muri iki gice cy’Afurika,Benin.
Impamvu gukuna byiswe guca imyeyo ni uko akenshi iki gikorwa cyakorwaga n’abakobwa babaga bagiye guca imyeyo yo gukubuza. Si buri mukobwa wese wakoraga uyu muhango. Umukobwa wese wabaga ageze mu kigero cy’ubwangavu yagombaga gukuna.
2.IMIZIRO
Mu gihe bakunaga ari benshi buri wese yagomba kugira ibikunisho bye. Cyaraziraga guha undi ku bikunisho wizaniye kuko aba agutwaye imishino ndetse akagutanga no kugwiza bikakuzinga. Cyokora ariko mwashoboraga gufashanya babiri babiri umwe agakuna mugenzi we ku mpungenge zo gutinya kwibabaza!
Cyaraziraga kwicara ku zuba mu gihe cyo gukuna. Iyo aho bakuniraga habaga hari izuba, wariteraga umugongo kugira ngo ugwize vuba kandi ntirigutwarire ibintu.
Nta mukobwa wakuna akenyeye uruhu rwe.
Kera umukobwa wabaga atarakunnye iyo yabimenyaga byamuteraga ipfunwe ndetse bikanamubabaza cyane, akumva ahari wenda ntacyo bimaze gushaka niba atarakunnye, kuko abandi akenshi bamucaga intege bamubwira ko bazamusenda, cyangwa bazamukubita intosho ishyushye mu maguru, n’indi myizerere ko nyirabukwe yashoboraga kumushyiramo ivu, n’ibindi by’urucantege.
Yahoraga asuherewe rimwe uwo mutwaro akawugereka kuri nyina cyangwa bakuru be bakabaye barabimuganirije, yaba ntabo afite agahora ahangayitse kugeza n’ubwo atangira kugerageza kubikora bitagishobotse.
3.AKAMARO
Abakobwa bo ha mbere bakoraga uyu muhango mu rwego rwo kuzizihira abagabo babo mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi byabamariraga ni ukurinda ko hari umwanda wakwinjira mu gitsina(Vagin cyangwa Rutezo mu Kinyarwanda). Nta myenda y’imbere(Amakariso) bagiraga. Kuri ubu ababikora baba bashaka kubahiriza umuco wa ba sogokuruza ndetse no kuzaryohereza umugabo mu gihe batera akabariro ku rugo.
4.INAMA
Uyu muhango wakorwaga nkuko twabibonye wakorwaga n’abakurambere. Imyumvire yabo yari uko bifasha mu gihe cy’imibonanano mpuzabitsina.Bikaba kandi byabafashaga kubona umwambaro wo gukinga ku gitsina. Kuri ubu abagore babasha kugusobanurira uyu muhango ni mbarwa. Ni umuco ugenda ucika n’ubwo hari abakibikora.
Inama nakugira :
Niba uri umukobwa-umugore ukaba utaraciye imyeyo wikwiheba. Kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biva mu mutwe, gutegurana neza, Uburyo mubikoramo(positions), kuba mwishimiranye nta bibazo biri hagati yanyu.. ntabwo uburyohe buva kukuba imishino yawe ari miremire imeze nk’umuryango kuri rutezo(Vagin).
Kuri ubu kandi abagabo benshi ntibabiha agaciro cyane. Hari n’abatabikunda rwose bikundira igitsina cy’umwimerere. Sinabura kuvuga ko hari abo binyura ariko kudakuna ntibivuga kutaryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Impamvu yo kutishima hagati y’abashakanye yashakirwa hagati yabo aho gushakirwa ku guca cyangwa kudaca imyeyo.
Kudaca imyeyo ntibibuza umugore kugira amazi (kunyara)nkuko bamwe babyemera. Icyo umenye kandi wungutse ni ubumenyi: ko byabagaho n’uko byakorwaga.
Niba hari abo ubyumvana ukumva ucitse intege ko umugabo yazakwanga, shyira umutima mu gitereko. Kereka nuhura n’umugabo waryamanye n’abagore benshi akaba hari aho yabibonye bikamunyura naho ubundi ntibyagusenyera.
Niba wumva ushaka gukora uyu muhango wo guca imyeyo nakugira inama yo kubyitondamo. Isi aho igeze nta muntu wapfa kwizera ngo agukorere uyu muhango cyangwa awugusobanurire uko ubyifuza. Kuri ubu indwara z’ibyorezo zabaye nyinshi, ubuhemu, kutabika ibanga…Imiti n’ibyatsi byakoreshwaga biragoye kubona .
uwabigusobanurira cyangwa ngo uhite uyibona igihe uba nko mu mugi runaka. Gukurakuza byakorwaga n’abari ba kera kuri ubu bifatwa nko kwikinisha.
Ushobora rero gukukirwamo n’umuco wo kumva wishakiye kuryamana n’abo muhuje igitsina(Lesbiennes). Ushobora kwegera umubyeyi wawe ukamubaza niba hari icyo abiziho cyangwa nyogosenge mubanye neza kandi mwumvikana. Gusa icyiza wabyihorera nta nka waba uciye amabere.